Abakozi ba ‘TC Kira’ bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama

Abakozi ba ‘TC Kira’ bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama


Axon

Abakozi b’Ikigo cy’imari cya ‘TC Kira’ basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, basobanurirwa amateka rubitse, bunamira imibiri irenga ibihumbi bitanu irushyinguyemo.

Uru rwibutso ruherere mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, barusuye kuri uyu wa 23 Kamena 2019.

Ni gikorwa bakoze mu gihe abanyarwanda n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Umukozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ushinzwe kwita ku rwibutso rwa Ntarama, Umuganwa Marie Chantal, yababwiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko muri Ntarama.

Umuganwa yavuze ko Bugesera yatujwemo Abatutsi kuva cyera ariko umugambi atari ukubagirira neza ahubwo ari ukugira ngo bazicwe n’isazi yitwaga Tse Tse yari iri mu mashyamba.

Ntibyarangiriye aho kuko bakomeje gutotezwa ndetse mu 1992 bakageragerezwaho Jenoside ariko ntibashire kuko itari iteguye neza nk’uko byagenze mu 1994.

Umuganwa yababwiye ko Jenoside itangiye Abatutsi bagerageje kwirwanaho aho bari batuye mu nkengero za kiliziya ya Ntarama ariko bagacika intege kubera ubukana n’intwaro zifashishijwe muri Jenoside, bakigira inama yo guhungira muri Kiliziya.

Iyo kiliziya no mu nkengero zayo niho Abatutsi basaga ibihumbi bitanu baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama biciwe ariko Umuganwa yabasobanuriye ko hari abandi benshi biciwe mu rufunzo rwahawe izina rya CND.

Umuyobozi muri TC Kira, yavuze ko ‘Gusura urwibutso ari gahunda ikorwa mu rwego rwo kwiga amateka kugira ngo abasigire isomo ryo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi’.

Ati “Kuza gusura urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni imwe mu ndangagaciro zidufasha kwibuka uko igihugu cyacu cyabayeho, tukanabizirikana ngo bitubere impamba mu gihe kiri imbere.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuza kwereka abakozi dukorana nabo tuvuga tuti dore ibyabaye kugira ngo mu by’ukuri bibe nk’impamba y’uko bitazongera kubaho ukundi.”

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka bashyize indabo ku mva zishyinguwemo inzirakarengane za Jenoside, bagenera urwibutso n’inkunga yo gufasha imirimo yo kubungabunga amateka rubitse.

TC Kira ni ikigo cy’imari kimaze imyaka isaga ibiri gitangira serivisi ziganjemo ikoranabuhanga zo kubitsa, kubikura no kuguriza amafaranga abakiliya.

TC Kira ifite abakiliya barenga 3400. Ifite icyicaro gikuru Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ariko serivisi zayo zitangirwa no kubayihagarariye hirya ngo hino barimo abakozi ba MTN Mobile Money, nyuma yo kwinjizwa mu ikoranabuhanga ryayo.

Ifite abayihagarariye mu mujyi wa Kigali bari Nyabugogo, Kimisagara, Batsinda, Kagugu, Kinyinya, Kimironko, Kabeza, Kicukiro Ziniya, Kicukiro Centre, Gahanga, Karembure, Gatsata, Miduha, Nyamirambo, i Nyamata mu Karere ka Bugesera, i Rwamagana na Karongi.


Abakozi ba TC Kira bageze ku rwibutso rwa Ntarama


Umukozi wa CNLG, Umuganwa M Chantal ari kubasobanurira amateka ya Jenoside muri Ntarama



Abakozi ba TC Kira bari gusoma amazina y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi banditse ku rwibutso rwa Ntarama


Ahanditse amazina y’abatutsi bazize Jenoside muri Ntarama


Hari abafatwa n’ikiniga iyo bumvise amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Ntarama

Sibobugingo Simeon niwe watanze inkunga ya TC Kira yo kwita ku rwibutso rwa Ntarama